Imirwano ihanganishije igisirikare cya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 ikomeje guhindura isura aho nyuma yuko uyu mutwe wa M23 ufashe agace ka Rubaya hibazwa uza kwegukana umujyi wa Sake dore ko FARDC yamaze gukura akarenge muri uyu mujyi.
Biravugwa ko imirwano yongeye kuramukana imbara nyinshi, aho M23 irwana yerecyeza Sake ku buryo ishobora gufata uyu mujyi dore ko wafashe akandi gace kiyongera kuri Rubaya yafashe ku mugoroba w’ejo.
Ni imirwano yubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, nyuma yuko kuri iki Cyumweru umutwe wa M23 ufashe akandi gace kiyongera mu tundi yafashe muri iki cyumweru twaraye dusoje.
Ukurikiranira hafi amakuru y’uru rugamba, avuga ko abasirikare ba FARDC ndetse n’inyeshyamba zibafasha zirimo FDLR ndetse n’abacanshuro, bari mu Mujyi wa Sake bamaze kuwuvamo.
Gusa nanone abarwanyi b’umutwe wa M23 na bo ntibarinjira muri uyu mujyi ariko bari kuwucungira hafi ku buryo isaha iyo ari yo yose uyu mutwe ushobora kuwinjiramo.
Kuri iki Cyumweru kandi ubwo rwambikanaga hagati ya FARDC na M23, abarwanyi b’uyu mutwe, batwitse ibifaru bibiri bya FARDC byari byarabazengereje.
RWANDATRIBUNE.COM