Inyeshyamba z’umutwe uzwi nka Malaika, zagaragaye zikora ibikorwa bisa nk’ubukunguzi, aho zariho zishumika inzu z’abaturage zinasenya inzu zabo.
Izi nyeshyamba za Malaika zariho zikorera ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi mu gace ka Salamabila muri Teritwari ya Kabambare.
Uretse ibi bikorwa bigaragara muri aya mashusho yashyizw hanze n’umutwe wa M23, izi nyshyamba zivugwaho gukorera abaturage iyicarubozi ndetse no gusambanya abagore n’abakobwa.
Izi nyeshyamba kandi bivugwa ko na zo ziri mu zikorana na Leta ya Congo Kinshasa mu bikorwa byo kugirira nabi abaturage.
Ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, bumaze iminsi buvugwaho gukorana n’imitwe y’inyeshyamba mu guhungabanya umutekano aho byumwihariko bukorana na FDLR, igizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi.
RWANDATRIBUNE.COM