Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Igihugu cyagiriwe umugisha kigasurwa n’Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, imirwano irakomeje hagati ya FARDC na M23.
Iyi mirwano imaze iminsi ibere mu bice byegereye Kitshanga, yakomeye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 02 Gashyantare 2023.
Amakuru agera kuri Rwandatribune, avuga ko nk’ibisanzwe, FARDC ifatanyije n’imitwe na FDLR, ACPLS ndetse n’abacanshuro, babyutse kuri uyu wa kane bakora mu mbarutso barasa M23 mu bice bya Ndondo na Kitobo muri Bwito na Rugarama.
Uri muri ibi bice, avuga ko imirwano yatangiye saa kumi n’imwe za mu gitondi mu bilometeri bibiri uvuye muri Kitshdanga.
Ni imirwano ikomeje kuba nyuma yuko M23 ifashe umujyi wa Kitshanga ariko bigashengura Perezida Tshisekedi wahise asaba abayoboye uru rugamba gukora ibishoboka byose bakisubiza uyu mujyi.
Iyi mirwano kandi ibaye mu gihe muri Congo Kinshasa hari umushyitsi w’imena, umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis wanasomye misa kuri uyu wa Gatatu.
Papa Francis kandi yanagarutse ku bikorwa bibangamira ikiremwamuntu bikomeje kugaragara muri iki Gihugu birimo ibikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, asaba ko bihagarara.
Perezida Tshisekedi na we ubwo yakira Papa Francis, yongeye kumuganyira amutakira amuregera u Rwanda ngo ko ari rwo ruri inyuma y’ibibazo by’umutekano mucye umaze igihe mu Gihugu cye.
Nyamara u Rwanda rwo rwakunze kubeshyuza ibi binyoma, ndetse rukaba rwongeye kuvuga ko kuba Tshisekedi yongeye kubibwira Papa nta gitangaza kirimo kuko ari yo ntero ye ikaba n’inyikirizo.
RWANDATRIBUNE.COM