Ku munsi wejo Tariki ya 22 Kamena 2021 Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaraguru Gen Ndima Constant yatangaje ko nyuma yo gukubita inshuro inyeshyamba za Mai Mai Nyatura muri Teritwari ya Masisi ,ubu Ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo zigiye gukurikizaho inyeshyamba za FDLR ziri mu gace ka Pariki ya Virunga.
Ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru ku munsi w’ejo mu mugi wa Goma ,Guverineri Gen Ndima Constant yavuze ko nyuma yo guhashya Mai Mai Nyatura i Masisi , n’igice gito cya Rutshuru ,uwo mutwe ugahita wemera kurambika intwaro hasi ubu Ingabo za FARDC zigiye gutangira kugaba ibitero simusiga ku mutwe wa FDLR wigize akara kajyahe mu gace ka Pariki ya Virunga.
Yagize ati:”Ibitero tumaze iminsi tugaba kuri Mai Mai Nyatura byagenze neza cyane rwose kuko ubu izi nyeshyamba zisa nizamaze gutsindwa,gusa Nyuma ya Nyatura ubu ingabo zacu zigiye gutangiza ibindi bitero simusiga ku mutwe wa FDLR ,aho uba harazwi mu gace ka Pariki y’Ibirunga umaze igihe warigize akaraha kajyahe muguhungabanya umutekano w’Abaturage bacu”
Guverineri Gen Ndima Constant yakomeje avuga ko umutwe wa FDLR ariwo nyirabayazana ku mutekano mucye umaze igihe muri Teritwari ya Masisi nyuma yaho uyu mutwe wifatanyije n’inyeshyamba zo mu bwoko bw’Abahutu babakongomani arizo Mai Mai Nyatura,Mai mai Bazungu na Mai mai APCLS maze bakagaba ibitero ku ngabo za FARDC bigatuma ibihumbi by’abantu bahunga abandi bakahasiga ubuzima.
Ubwo izi nyeshyamba zagabaga ibitero ku ngabo za FARDC mu gace ka Masisi zabashije guhita zigarurira tumwe mu duce tugize ako gace ariko nyuma y’iminsi 2 FARDC yongera kwisubiza utwo duce nyuma y’ibitero simusiga yazigabyeho .
Ibi nibyo byatumye abarwanyi ba FDLR bari bihuje na Nyatura bakuramo akabo karenge bagasubira mu birindiro byabo .
Abarwanyi ba Nyatura basaga 134 bari bamaze igihe bafatanya na Mai Mai Nyatura mu guhungabanya umuteka i Masisi bakaba bamaze kurambika intwaro hasi bishikiriza FARDC mu gihe abandi basigaye nabo bari kugaragaza ubushake bwo kurambika intwaro hasi.
Hategekimana Claude