Sosiyete Sivile ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yatangaje ko muri iki cyumweru hashobora kuba icyo yise “Intara cyangwa se Umugi w’Urupfu”, n’amasengesho yo kwiyiriza kugira ngo Monusco ive ku Butaka bwa DRCongo.
Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa 02 Kanama 2022 n’ibiro by’umuhuzabikorwa wa Sosiyete Sivilel ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ubwo bakanguriraga abaturage kwitabira imyigaragambyo bise “Intara y’Upfu” mu rwego rwo gusaba Monusco kuva ku butaka bwa DRCongo byihuse.
Nk’uko byanemejwe na Adrien Zawadi, umuhuzabikorwa wa sosiyete Sivile mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu itangazo yashyize ahagaragara kuwa 01 Kanama 2022 ngo hagomba kubaho n’amasengesho yo kwiyiriza basaba Imana Kubafasha kwirukana Monusco mu Gihugu cyabo ndetse bakaba baramaze kubyemeranya n’abayobozi b’amatorero atandukanye.
Ibi byose ngo babishingira ku kuba Monusco imaze imyaka irenga 20 ku butaka bwa DRcongo ariko ikaba yarananiwe kuzuza inshingano zayo.
Yagize ati “turasaba abaturage bose gukoresha uburyo bwose n’imbaraga zose muri gahunda yiswe ‘Intara y’uRupfu, n’amasengesho yo kwiyiriza nk’uburyo bwo kugaragaza umujinya dufitiye Monusco kuba ikiri ku butaka bwacu mu buryo budafututse kandi yarananiwe inshingano zayo.”
Adrien Zawadi arangiza avuga ko iki gikorwa kigamije kwihutisha igikorwa cyo gukura Monusco ku butaka bwa DRCongo no gusabira u Rwanda na Uganda ibihano bashinja gufasha M23.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM