Nyuma yuko abaturage benshi bishwe mu gace ka Mweso, M23 na Fardc buri ruhande rugashinja urundi kuba arirwo rwishe abo baturage, impande zombi zikomeje guterana amagambo ndetse no kurasana, mu gihe abaturage bo muri ako gace nabo bakomeje guhunga.
Uyu munsi kuwa 26 Mutarama 2024 abaturage babuze ababo muri Mweso bazindutse mu kiriyo no gushyingura imirambo 19 y’abishwe.
Abakomeretse 17 nabo bakaba bakiri mu bitaro bikuru bya Mweso, mu gihe abaturage benshi bo bari guhungira muri ibyo bitaro abandi bakagana mu duce twa Bweru, Kivuyo,Katsiru, Nyanzale na Kashuga.
Abaturage batuye muri kano gace batewe n’ubwoba kubera ko babona ingabo za leta ya Congo Fardc zikomeje kurasa mu baturage b’abasivile.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com