Nyuma y’igihe gito Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis agiriye uruzinduko uri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari Abapadiri babiri bo muri kiliziya y’iki Gihugu, bahise birukanwa kubera ko bari bigize ibyigenge bakigomeka kuri Kiliziya.
Abirukanywe ni Padiri Sébastien Cimanga wa Cimanga na Jean de Dieu Ngbamboligbe, aho kugeza ubu batari ku rutonde rw’abemerewe gutura igitambo cy’ukarisitiya muri Kiliziya ya Congo.
Iri yirukanwa ryabo ryaturtse masezerano yasinywe hagati ya Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Dominic y’Abanyalibani imbere y’iryo torero kugira ngo hubakwe ikigo cy’ubucuruzi.
Muri ayi masezerano hagaragajwe ko icumbi ry’abo bapadiri rigomba kwimurwa ariko ntibyakirwa neza n’aba bapadiri barwanyije icyo cyemezo cya Karidinali Ambongo uyoboye Kiliziya Gatulika muri RDCongo.
Ibi byatumye havuka ukutumvikana hagati y’aba bapadiri na Karidinali Ambongo batemeraga ko aho hantu bahimuwe hagamijwe ubucuruzi bisabwe n’abizerwa.
Byatumye Karidinali Ambongo ashyiraho abapadiri babiri kugira ngo babasimbuze. Nyuma yo gushyirwaho kwabo, Padiri Sébastien na Jean de Dieu banze kuva mu biro, maze bateza ikibazo cy’ingutu kugeza aho bavuga ko bazajyana Karidinali Ambongo mu butabera.
Kwinangira kwabo kuri Karidinali Ambongo byamuteye umutima mubi, afata icyemezo cyo kubirukana nkuko bikubiye mu ibaruwa yanditse tariki 12 Gashyantare 2023, abirukana mu muhamagaro.
RWANDATRIBUNE.COM