I Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umupasiteri w’itorero ry’ububyutse yumvikanye n’umugabo n’umugore bizerwa mu itorero rye guha umwana wabo ibiyobyabwenge byinshi (ibinini bisinziriza) kugirango bahite bavuga ko umwana yari amaze gupfa aze kumukoreraho igisa n’igitangaza cyo kumuzura.
Bageze ku irimbi mbere yo gushyingura pasiteri araza asengera umwana kugirango azuke kandi abantu benshi bizere igitangaza bityo baze ku bwinshi mu itorero rye kuko bizavugwa ko afite imbaraga zo kuzura abapfuye.
Kubwamahirwe make pasiteri yasenze cyane ariko umwana ntiyakangutse ahubwo yapfuye kuko igipimo cy’umuti yamuhaye cyarenze ibiro bye nimyaka.
Kubera ko atari azi icyo gukora, nyina ntiyashoboraye kwifata, yahishuye byose ku mugaragaro uko byateguwe ,n’amarira menshi mu maso.
Polisi yataye muri yombi pasiteri n’aba couple ari ababyeyi b’umwana wapfuye.