Umuyobozi wa Eglise du Christ au Congo (ECC) rikorera Kindu Rev Evariste Kibushi Ngandu yatangije ituro ridasanzwe mu rusengero rwe rigamije gushakira ubufasha ingabo zabo zihanganye na M23 mu burasirazuba bw’igihugu.
Past Kibushi Ngandu , Kuwa 25 Kamena 2022, ubwo yari imbere y’itorero rye , yamenyesheje abayoboke be ko agiye gutangiza igikorwa cy’ituro ridasanzwe hagamijwe gufasha ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) zikomeje guhangana n’imitwe y’inyeshyamba mu burasirazuba bw’igihugu.
Past Ngandu avuga ko nk’abakiristu gusenga gusa bidahagije, hanakenewe ko bishakamo ubushobozi bwo gufasha ingabo zabo zihanganye n’inyeshyamba.
Yagize ati:”Intego yacu ya mbere ni ugusengera abaturage bo mu burasirazuba bugarijwe n’intambara. Gusa gusenga ntibihagije dukeneye no kongeraho ubushobozi bw’amafaranga n’ibikoresho mu rwego rwo kwifatanya na FARDC muri uru rugamba barimo.”
Iki gikorwa cyo gutanga iri turo Past Ngandu avuga ko kizatangira kuwa 3 Nyakanga 2022, aho bivugwa ko umukiristu w’iri torero azajya atanga amafaranga 2000 ya Congo.
Ni kenshi abantu banyuranye muri RD Congo bakunze kuvuga ko ingabo z’iki gihugu zidashobora kurandura inyeshyamba ari uko byagaragaye ko nta bushobozi buhagije zifite.