Abaturage bo mu gace ka Rubaya kamaze gufatwa na M23, bakiriye abarwanyi b’uyu mutwe bawishimiye kuba ubakuye mu menyo ya rubamba kuko FARDC n’imitwe ifasha iki gisirikare bari babamereye.
Umutwe wa M23 wafashe aka gace ka Rubaya kuri iki Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023 nyuma yo kwamurura abarwanyi ba FARDC ndetse n’inyeshyamba z’imitwe itandukanye irimo FDLR.
Nyuma yuko M23 ifashe aka gace ka Rubaya, abarwanyi bayo bahise berecyeza aho bashize ibirindiro byabo byitegeye aka gace ka Rubaya kugira ngo babashe kwizera ko umwanzi atabagwa gitumo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, hagaragaye amashusho agaragaza abaturage bo muri aka gace ka Rubaya, bajya kwakira abarwanyi ba M23.
Aba baturage bajya kwakira abarwanyi ba M23 ari ikivunge bagenda bishimye bagaragaza akanyamuneza batewe no kuba uyu mutwe ugeze mu gace batuyemo.
Byagiye bivugwa kandi binagaragazwa ko aho FARDC iri ndetse ifatanyije n’umutwe wa FDLR n’indi mitwe n’abacanshuro, igeze, haba hagatowe kuko bakora ibikorwa bibi.
Ku mugorora wo kuri iki Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023, abasirikare ba FARDC ndetse n’abarwanyi ba FDLR, bo nyuma yo gukubitwa inshuro na M23, bahise biruka kibono mpamaguru bakiza amagara yabo.
RWANDATRIBUNE.COM