Abahinzi 43 bamaze amaezi abiri muri gereza ya Rutshuru bashinjwa kuvogera Pariki y’igihugu ya Virunga.
Muri aba bahinzi bafungiwe muri gereza ya Rutshuru, 16 muri bo ni abaturage bo muri Kibirizi mu gace ka Bwito mu gihe abandi 27 ari abaturage bo muri Teritwari Rubero baturutse mu majyepfo y’uburengerazuba mu nkengero z’ikiyaga cya Eduard.
Bakimara gufatwa babohereje muri Vitshumbi hanyuma babohereza muri gereza ya Rutschuru.
Nkuko bimeze muri iyi minsi abashakashatsi bari kurebera hamwe ibibazo bitandukanye bijyanye no gutandukanya imbibe za pariki y’igihugu ya Virunga, by’umwihariko mu duce twa Binza, Rukoma, Kibirizi, Nyiragongo, Masisi, Lubero, Karuruma, Kasindi-Lubirihaya, ibibbazo bikaba biri gushyira abaturage mu kaga ko gufungwa.
Ukuriye aba bashakashatsi yavuze ko icyo bifuza ari ugusaba kurekura aba baturage batunzwe n’ubahinzi mu mirima ihana imbibe n’iyo pariki bagasaba ko ubuyobozi bwakwihutira gukemura iki kibazo gifitanye isano n’imbibi ziri hagati y’aba baturage baturiye iyi parike ya Virunga n’ubuyobozi.’
Yakomeje agira ati”mbivuga buri gihe ko tudashobora kurinda Pariki ya Virunga tutabanye neza n’abayituriye dore ko mbere tutaraza aribo bayirindaga kuko cyera ititwaga paliki y’igihugu ya Virunga ahubwo yafatwaga nk’isambu y’Abakurambere bo muri utu duce.
Akaba yasabye ko bahita barekura abo bahinzi bakigira mu ngo zabo bagakomeza imirimo yabo ya buri munsi.
M.Louis Marie