Ubusanzwe umunyarwanda ufite irangamuntu igaragaza ko yavukiye mu karere ka Rubavu yakoreshaga agapapuro gakoreshwa umunsi umwe (kitwa Jeton) yambuka ajya i Goma agataha mu Rwanda.
Ku itariki ya 14 Kanama uyu mwaka nibwo rwandatribune.com yamenye amakuru y’uko abo Banyarwanda barimo gusabwa uruhushya rwo gutura rw’igihe gito kugira ngo bemererwe gukorera mu gihugu cya Republika Iharanira demokarasi ya Congo.
Abacuruzi n’abandi bakora imirimo mito mito muri iki gihugu b’abanyarwanda basabwe n’ibiro bikuru bishinzwe abinjira n’abasohoka gushaka visa de sejour kugira ngo bakomeze imirimo yabo.
Aba bakozi bibumbiyemo abacuruzi bato, abafundi n’abakora akazi ko mu ngo mu mugi wa Goma ntibakiri kwambuka bajya mu gihugu cya Congo bakoresheje ama jeto bahererwaga ubuntu nk’uko byari bisanzwe.
Abo twaganiriye batifuje ko umwirondoro wabo ujya ahagaragara bavuze ko batunguwe n’iki cyemezo bo bafata nk’agahimano.
Ukora akazi ko kubaka mu mugi wa Goma yagize ati: “Byatangiye kuwa gatatu, nibwo badusanze ku ishantiye bati muzane ibyangombwa biriho visa de sejour (uruhushya rwo gutura ahantu mu gihe gito) turatungurwa,baradufata baratujyana ahantu tuhirirwa umunsi wose dusa nk’abafunze bwije baraturekura turataha.ubwo umubyizi w’uwo munsi ntitwawucyuye.”
Umubyeyi ukora akazi ko kumesa aho muri Goma nawe yadutangarije ko we yangiwe kwambuka ku mupaka muto (petite bariere) ku ruhande rwa Congo.
Yagize ati: “ Narazindutse nk’ibisanzwe ndambuka kuruhande rw’u Rwanda nkoresheje akajeto ngeze kuruhande rwa Congo bati ni ukwerekana visa de sejour…ni ubwa mbere bari bansabye icyo kintu yewe twari benshi aho kuburyo anze ko twambuka turaha.”
Uyu mubyeyi na bagenzi be bavuga ko iki cyemezo cyo gusaba visa de sejour abanyarwanda bambuka bajya mu mirimo mu miguhugu cya Congo bagataha mu Rwanda ku mugoroba ari ukubahima kuko batamenyeshejwe izo mpinduka ngo bahabwe igihe cyo yishaka.
Bongeraho ko kuba basabwa uruhushya rw’igihe gito rwo gutura muri Congo bitumvikana mugihe bajyayo mugitondo bagataha I Rwanda ku mugoroba.
Iyi visa irimo gusabwa n’ibiro bikuru bishinzwe abinjira n’abasohoka ku banyarwanda bakorera muri icyo gihugu igura amadolari 20 ni ukuvuga asaga ibihumbi 18 by’amafaranga y’u Rwanda ku bakozi bakora imirimo y’ubucuruzi n’indi mito mito naho ku bakozi b’ibigo bikomeye ikagura amadolari 300 mu gihe cy’umwaka.
Yandistwe na UMUKOBWA Aisha