Gen Maj Mhona yatangaje ko SAMIDRC yatangiye idafite ibikoresho yajyana ku rugamba rwo guhangana na M23
Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) wemeye ko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwawo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagiyeyo zititeguye kurwana n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Izi ngabo ziri mu butumwa buzwi nka SAMIDRC zageze mu burasirazuba bwa RDC mu Ukuboza 2023, zisimbuye izari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACRF.
Umwihariko SAMIDRC yari ifite ni uko yari yariyemeje kurwanya na M23 bitandukanye na EACRF, yo yasabwaga kwitambika impande zishyamiranye mu gihe hari hategerejwe imishyikirano.
Ntabwo M23 yigeze ikangwa na SAMIDRC kuko mu gihe cyose yagabwagaho ibitero n’ingabo za RDC, yafataga ibindi. Mu by’ingenzi yafashe kuva mu Ukuboza 2023 harimo igice cya Rubaya, Nyanzale yagenzurwaga na FDLR na Kanyabayonga muri teritwari ya Lubero.
Mu gihe ubutumwa bwa SADC bubura amezi abiri ngo bumare umwaka, ibihugu bigize uyu muryango byohereje abasirikare bakuru i Goma mu nama yatangiye tariki ya 1 Ukwakira 2024, igamije gusuzuma umusaruro wabwo.
Gen Maj Ibrahim Mike Mhona waturutse muri Tanzania, yatangaje ko nubwo abantu banenga umusaruro wa SAMIDRC, ingabo zabo zagiye muri RDC zidafite ibikoresho byatuma zijya ku rugamba.
Yagize ati “Twiteguye kongera ubufasha duha ingabo za Leta [ya RDC]. Ubwo ingabo zacu zageraga hano, zahuye n’imbogamizi zatewe no kubura ibikoresho zajyana ku rubuga.”
Nyuma yo kubona iki kibazo, Leta ya RDC yasabye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ko ibikoresho byakoreshwaga n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwawo, MONUSCO, byahabwa SAMIDRC kugira ngo isohoze inshingano.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ko ishyigikiye iki cyifuzo, ariko ko SAMIDRC ikwiye guhabwa ibikoresho bitazenyegeza intambara yo muri RDC, mu gihe bigaragara ko ibiganiro bya politiki ari byo byakemura aya makimbirane.
Uyu musirikare yasobanuye ko nubwo bamwe mu Banye-Congo batishimiye umusaruro w’ingabo za SADC, “zakoze uko zishoboye, zifasha FARDC gusubirana byari byarafashwe.”
N’igisirikare cya RDC giherutse gutangaza ko hari ibice cyambuye M23 ariko ntabwo cyagaragaje ibyo ari byo. Ibi byatumye bamwe mu Banye-Congo bashidikanya kuri aya makuru.