Mu bihe byahise humvikanye amagambo atari meza, aho Sendugu Museveni umuyobozi w’umutwe wa PARECO FF, yumvikanye atongana ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kuri Radio BBC y’abongereza, aterana amagambo n’ umuvugizi wa WAZALENDO Jules MULUMBA, buri wese ashinja undi kuba icyitso cy’u Rwanda.
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com ni uko kuri ubu Sendugu MUSEVENI ngo yaba aherutse kurusimbuka aho bashakaga kumwivugana bamuziza agasuzuguro agirira abo bari bafatanyije kuyobora PARECO FF, ababwira ko batigeze bicara ku ntebe y’ishuri cyangwa se ko batize.
Aya makuru akimara kugera kuri Jules MULUMBA byabaye nko gukongeza ibyatsi byumye ukoresheje lisansi kuko MULUMBA yahaye inama General KIGINGI MACHO KUTALA (akaba na Komanda wa PARECO FF) yo kwica SENDUGU byamunanira akamuhiga akamufunga, akamuca amafaranga yatuma akena burundu agasubira ku isuka.
Ibi byarangiye SENDUGU afungiwe muri Head Quarter za Kigingi ziri ahitwa KAWELE, bamuca amadorali ibihumbi 11,000$ y’Amerika, ni ukuvuga akabakaba hafi Miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda yayabura bakamwica.
SENDUGU yaje kuyabura ariko agira amahirwe ashobora kubona ibihumbi bitanu by’amadorari ayaha Uwungirije Kigingi witwa General BILIKOLIKO nka ruswa kugirango amucikishe, yaje kumucikisha ahungira i Goma. Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru twageragezaga kumuhamagara ku murongo wa Telefone igacamo ariko ntayifate.
Ibyababaje abatari bake ni uko Sendugu akimara gutoroka aba PARECO FF WAZALENDO bahise bibasira umuntu wese wigeze gusura Sendugu aho yari afungiwe, aho bamucaga amafaranga agaherekezwa n’ihene ndetse n’ikaziye y’inzoga ya PRIMUS.
Urugero ni urw’uwitwa CABONDO utuye muri Notabilite ya NZUZI, Localite ya MUHO wafashwe agafungwa, nyuma akaza kurekurwa ari uko atanze ibimasa bitatu n’ihene ebyiri n’amakaziye abiri ya PRIMUS, ibyo byose bikaba birimo gukorerwa abaturage, abo bakagombye kuba barwanira nka WAZALENDO.
Ibintu abantu bakomeje kwibazaho cyane ni iherezo rya Sendugu MUSEVENI, gusa ariko ikigaragara ni uko uyu Sendugu ubu arimo kubundabunda kuko bigaragara ko yahungiye ubwayi mu kigunda, na cyane ko i Goma yahungiye atahaba, kandi ariyo ndiri ya Jules Mulumba na Chilimwami.
Ikindi ni uko hagaragaye ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza umwanya Sendugu yahagararagamo uhagazemo umdi mugabo witwa SUKISA wigeze gukora akazi ko gutwara abantu kuri Moto, ni ukuvuga Motard, nyuma akaza kugirwa muyobozi wa Walikale bigizwemo uruhare na Olivier LEMBWE Umudamu wa Joseph KABILA KABANGE wayoboye Congo.
Ikigaragara kuri ubu ni uko akazi kamaze kumunanira none akaba yahisemo kuza kuyobora umutwe wa MAIMAI NYATURA ahiritse Sendugu MUSEVENI kuri uyu mwanya.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com