Imiryango itegamiye kuri Leta ya Congo Kinshasa irimo uzwi cyane nka LUCHA wasabye Leta gufunga vuba na bwangu imipaka ya Petite Bariere, Grande Bariere na Bukavu ihuza Congo n’u Rwanda.
Iyi miryango ivuga ko igihe kigeze kugira ngo imipaka itanga ubuhahirane n’u Rwanda ifungwe mu rwego rwo guhagarika urujya n’uruza rw’abarwanyi ba M23 bifashisha ubucuruzi bakinjira mu mujyi wa Goma guhungabanya umutekano.
Ni mu kiganiro abo bakuriye Sosiyete Sivile bagiranye n’ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, abo bayobozi b’iyi miryango bavuga ko kandi bari gutegura indi myigaragambyo simusiga igamije kwirukana ingabo z’Umuryango wa EAC ku butaka bwabo.
Abasesenguzi mu bya politiki basanga ibyo iyi miryango isaba harimo kwirengagiza nkana ko mu gihe imipaka ihuza u Rwanda na Congo nabo babihomberamo cyane ko imirwano iri kubera mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Rutschuru yafunze amayira, ku buryo kugeza ibiribwa mu mujyi wa Goma bikiri ingorabahizi.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM
Ariko abakongomani umenya batuzuye mumutwe. Nonese umuhanda Goma-Rucuru, nimuri Zone ya M23, Leta yambujije abaturage kuha crossings, aho baribasigaranye, n’umuhanda Goma+Sake-Kicanga, M23 nawo yawukatinze igeze Muntanzo
Kugira ngo abaturage b’i Goma babone Ibyokurya, nuguhahira mu Rda gusa. None bati nimufunge imipaka. Amahiramo aza kuba asigaye rero n’ugushoka ikivu bakanywa amazi. Inkubisi ya yayandi irayitarukiriza. Hhh
Hhhhhh Imana ishimwe ko ntabaye umuCongomani,umuntu abura ubwenge akabura nn’ubumufasha kureba muri M5?huumm