Imitwe y’abarwanyi b’Amayi mayi igera kuri 70 yiyemeje kurambika intwaro hasi,iyi mitwe yose y’abarwanyi ikaba ikorera muri Kivu y’amajyepfo,ho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Iki cyemezo cyafashwe ejo kuwa gatatu taliki ya 16 Nzeri 20202,mu mishikirano yahuje abayobozi b’iyi mitwe n’ubuyobozi bwa FARDC bukorera muri Kivu y’amajyepfo muri Gurupoma ya Murhesa Teritwari ya Kabare,iki gikorwa kandi kikaba cyarashigikwe kinaterwa inkunga na Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe y’abarwanyi ku rwego rw’intara ya Kivu y’amajyepfo (CIAP-DDRC).
Ihuriro ry’iyi mitwe kandi ryasabye ingabo za congo FARDC kuziba icyuho cy’akazi iyi mitwe yakoraga mu kurinda ubwoko bwabo barwanyi ,dore ko bavuga ko muri bimwe mu byatumye bafata intwaro kwari ukurinda imiryango yabo,kuko muri ibi bice bya Kivu y’amajyepfo hahora imyiryane ishingiye ku moko,ikindi kandi iri huriro rirasaba ingabo za Leta kwerekana ubunyamwuga,ndetse bakubaka icyizere ku baturage ba Kongo,bagatanga serivisi nziza ku baturage bose hadashingiwe ku moko bavukamo.
Mu kiganiro Umunyamakuru wacu uri Uvila yagiranye na Kapiteni Dieudone Kasereka Umuvugizi wa Operasiyo Zokola 1 yemeje ay’amakuru aho yagize ati:nibyo koko ihuriro ry’iyi mitwe 70 ryasize umukono ku masezerano yo kurambika intwaro hasi no kurangiza intambara zishingiye ku moko muri aka gace ka Kivu y’amajyepfo,ku ruhande rwa Leta izi nyeshyamba zahawe imbabazi ku bijyanye n’ibyaha by’intambara bakaba kandi abagiye gusubizwa mu buzima busanzwe bagafatanya natwe kwimakaza umutekano muri ako gace.
Twababwirako iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi benshi b’inzego z’ubutegetsi bwite bwa Leta ,ab’inzego z’ibanze,harimo Ministiri ushinzwe iby’umutekano muri Kivu y’amajyepfo,Umuyobozi w’ingabo za FARC diviziyo ya 33 ikorera muri Kivu y’amajyepfo,Umuyobozi wa Polisi ndetse n’abahagarariye imiryango ya Sosiyeti Sivili.
Mwizerwa Ally