Kuri iki cyumweru , tariki 04 Ukwakira, inyeshyamba 43 za Mai-Mai zishyikirije ingabo za MONUSCO,Umuhango wo kuzakira wabereye i Nsela , mu birometero 82 muri Kivu y’amajyaruguru uvuye Kalemie mu ntara ya Tanganyika.
Aba barwanyi banashyikirije MONUSCO imbunda zigera kuri mirongo itatu n’ebyiri zo mu bwoko bwa AK-47 Zitagira amasasu, uko bangana bose bari bayobowe na Liyetona Mundusi.
Nkuko bisobanurwa n’inzego z’umutekano ngo aba barwanyi 43 bari bibumbiye muri Batayo ya Fimbo, iyobowe na Makilon Selemani nawe wa yoborwaga na Liyetona Shef mu by’intambara Mundusi, batatu muri aba barwanyi ni abana.
Umuyobozi w’agace ka Nsela yabageneye aho baba bakambitse mu gihe bagikorerwa ibyo bagenerwa n’amategeko birimo no kwiyandikisha.
Ingabo za MONUSCO zikomoka mu gihugu cya Indoneziya zahaye aba barwanyi imifuka 15 y’umuceri wo kubatunga.
Urwego rwa DDR n’urushinzwe abasivili muri MONUSCO rukomeje kugabanya umubare w’inyeshyamba aho umuyobozi w’urwego rwa DDR yishimiye ubufatanye n’ingabo za Indoneziya.
Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo habarirwa imitwe yitwaje intwaro igera ku 187 imyinshi iherereye muri Kivu y’amajyepfo na Kivu y’amajyaruguru,mu ruzinduko yerekejemo mu mujyi wa Goma Bwana Etienne Kisekedi Kirombo rugamije gushyiraho ingamba zo gusenya iyi mitwe yitwaje intwaro. Setora Jeanvier