Muri Congo, ikinyamakuru cyandikirwa I Kinshasa cyitwa Congo Nouveau kivuga ko nubwo inyeshyamba za M23 zateye imbere, ubutegetsi bwa Kinshasa bwiyemeje guhagarika intambara bita iya Paul Kagame, bavuga ko ari we urwanya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) abinyujije ku nyeshyamba za M23.
Mubyo guverinoma yagerageje gukora kugirango ishyire mu bikorwa uyu mwanzuro harimo no kongera umurongo w’ingengo y’imari yagenewe ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC).
Ni mugihe ariko, ibihugu bimwe na bimwe by’iburengerazuba, cyane cyane Leta zunze ubumwe z’Amerika, bifuza kubona leta ya Kinshasa ishyira imbaraga mu kwicara ku meza amwe n’inyeshyamba za M23, zishimangira ibikubiye mu masezerano bagiranye.
Mu byumweru bike bishize, Anthony Blinken, umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, aherutse Luanda, muri Angola kugira ngo avugane na Perezida Joao Lourenço wari umuhuza hagati ya Kinshasa n’inyeshyamba za M23 binyuze mu muryango w’ubumwe bw’Afurika.
Umunyamabanga wungirije w’Amerika muri Afurika nawe aherutse kugirana inama na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburundi, hamwe na Perezida wa Angola ndetse n’umuyobozi wa diplomasi y’Uburundi, ibiganiro byabo bikaba byaribanze ku kugaragaza uko igisubizo cyaboneka cyo kuzana amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Ikinyamakuru Congo Nouveau kivuga ko nk’ubuyobozi bw’Abanyamerika, igisubizo cyumvikanyweho cyo kwicarana ku meza y’ibiganiro bakumvikana ku masezerano bagiranye ari cyo cyonyine gishobora guhagarika intambara mu burasirazuba bwa Congo.
Iki kinyamakuru Congo Nouveau nanone cyifashishije amasoko ya bamwe mu byegera by’umukuru w’igihugu cya Congo muri Perezidansi ya Repubulika, yemeza ko Félix Antoine Tshisekedi adashaka kumva ikintu icyo ari cyo cyose kivuga ku mishyikirano hagati y’inyeshyamba za M23 n’ubtegetsi bwe.
Mubyo iki kinyamakuru cyibaza harimo n’ ikibazo cyibazwa na benshi ngo: “Ni iki ubutegetsi bwa Kinshasa buzakora mu gihe imirwano izaba ikaze mu misozi ya Kivu y’Amajyaruguru aho inyeshyamba za M23 zisa n’izitsinda ingabo za leta FARDC? “.
Naho Ikinyamakuru Eco News, ku ruhande rwayo, yo ivuga ko “Goma iri mu mutego ukomeye cyane “. kubera ko Umuhanda hagati y’umujyi wa Goma na Masisi ufunzwe, kuva Shasha yafatwa ku muhanda werekeza Sake.
Mu nzira yo mu majyaruguru, inzira ya Rutshuru nayo si nyabagendwa kuva Bunagana ifatwa n’inyeshyamba za M23 kuri ubu zikomeje kwegera imbere cyane, aho ikomeje gufunga inzira nyabagendwa zahuzaga muri iki gihe Sake na Rutshuru,ndetse n’ umujyi wa Goma ukaba nta buhumekero ugifite.
EcoNews ivuga ko “Umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri ubu uri mu majune rusange, mu buryo butaziguye, Hagati aho, bisa n’aho umujyi washyizwe mu kato kandi ko inzira imwe rukumbi isigaye ari inzira yo mu kirere no mu mazi.
Hagati aho, ariko uwahoze ari umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Franck Diongo, nawe mu butumwa bwe aherutse gushyira ahagaragara, arahamagarira ubutegetsi bwa Kinshasa kugirana ibiganiro na M23, nk’uko La Prospérité abitangaza.
Yagize ati:”Amateka arisubiramo! Igihugu kiri mu kaga! Umwicanyi yahinduye isura, ariko ababihomberamo bo bibabandi(Abaturage); urwego rw’imibabaro yabo rurushaho kuzamuka. Niyo mpamvu, kubera inyungu n’urukundo nkunda Kongo, sinzigera nceceka ”
Yakomeje agira ati: “Urebye ibibazo bitandukanye byugarije igihugu cyacu birimo: imibereho, politiki, umutekano, ubukungu n’ubutabazi bikomeje kuririra Igihugu cyacu, hakenewe ibiganiro byuzuye byihutirwa gushyiraho inzego zose z’imibereho-politiki y’igihugu, iyobowe n’umuryango w’abibumbye cyangwa Umuryango w’ubumwe bw’Afurika ifite gahunda, gutegura inzibacyuho, hagamijwe gutegura amatora meza, yizewe kandi mu mucyo mu gihe gito gishoboka”.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com