Colonel Eddy Kapend wahoze mu barindaga Perezida Laurent Désiré Kabila banahamijwe uruhare mu rupfu rwe yahawe imbabazi na Perezida Félix Tshisekedi.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo Kapend na bagenzi be, bahawe imbabazi za Perezida. Mu mwaka wa 2001 nibwo bahamijwe n’Urukiko rwa Gisirikare icyaha cyo guhitana Laurent Kabila, bakatirwa urwo gupfa.
Umwe mu bagize Guverinoma ya Tshisekedi yabwiye ikinyamakuru ACTUALITE.CD ko Kapend yahawe imbabazi muri Kamena uyu mwaka ubwo Congo yizihizaga imyaka 60 yigenga. Icyo gihe igihano cy’urupfu yari yarahawe na bagenzi be cyahinduwemo igihano cya burundu.
Hari hashize igihe imiryango itandukanye isaba ko Kapend na bagenzi be bafungurwa kuko ibyaha bashinjwa bifatwa nk’ibya politiki nta n’ukuri kugaragaza ko byakozwe.
Itangazo ryasomwe kuri Televiizyo y’Igihugu, ryavugaga ko abantu bamaze imyaka 20 muri gereza bemerewe imbabazi za Perezida. Ni mu gihe habura iminsi mike ngo Kapend n’abo baregwa hamwe buzuze imyaka 20 bari muri gereza.
Kapend yakatiwe urwo gupfa hamwe n’abandi bantu bagera kuri 40. Abasaga icumi bamaze gupfa bari mu buroko.
Imiryango itandukanye yasabye ko urubanza rusubirwamo kuko bavuga ko habayemo akarengane, abahamijwe ibyaha bakarenganurwa.
Ku wa kabiri tariki 16 Mutarama 2001, nibwo umusirikare muto, Rachidi yinjiye mu biro bya Perezida Laurent Kabila wari umaze imyaka ine ku butegetsi, amurasaho urufaya rw’amasasu ari nayo yaje kumuhitana.
Rachidi na we yahise araswa n’ingabo zari zishinzwe kurinda Kabila nyuma y’akanya gato ubwo yageragezaga guhunga.
Col Eddy Kapend wari mubyara wa Kabila, akaba n’umwe mu bajyanama be ba hafi, ni umwe mu baje gutabwa muri yombi bashinjwa kuba ku isonga y’abamuhitanye.
Muri Mutarama 2018, hari amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga Kapend avuga ko abagize uruhare mu rupfu rwa Kabila bidegembya, mu gihe inzirakarengane nka we ziri kuzira ubusa muri gereza.
Kapend avuga ko yari umwizerwa wa Kabila ku buryo atashoboraga kumugambanira ngo yicwe. Laurent Désiré Kabila yasimbuwe ku butegetsi n’umuhungu we, Joseph Kabila.