Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, Komisiyo y’amatora muri Congo CENI yasohoye icyiciro cya mbere cy’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu.
Hagaragajwe amajwi y’abatuye mu mahanga (diaspora): Afurika y’Epfo, Ububiligi, Ubufaransa, Canada na Amerika, aho bigaragara ko Perezida Tshisekedi aza imbere mu majwi y’abatoye.
Dore amajwi yabonye muri Diaspora
Afurika y’Epfo: 81,27%, Ububiligi: 76,37%, Canada :72,33%, Amerika: 78,88%, Ubufaransa: 85,58%
Komisiyo y’amatora CENI yishimiye uko amatora yitabiriwe, inatangaza ko mu biro by’amatora byose hafunguwe nibura 97%.
idi Manara wungirije umuyobozi wa CENI avuga ko imbere mu gihugu, gukusanya ibyavuye mu matora byatangiye mu ntara nyinshi, kandi ko amabahasha arimo ibisubizo yatangiye koherezwa i Kinshasa.
CENI yizeye ko ibisubizo bizatangazwa buhoro buhoro uhereye ejo kuwa gatanu, hagamijwe kumenya izina ry’uwatsinze mbere y’uko umwaka urangira.