Abanyekongo bari mu turere bayobowe n’umutwe wa m23 bizihije ubunani bwa 2024 mu mahoro.
Bitandukanye n’indi minsi, abaturage bemerewe kuzenguruka kugeza mu ijoro ryo ku ya 31 Ukuboza 2023.
Umunsi w’ejo wose umutuzo wagaragaye ku mirongo y’urugamba hose mu duce twa Nyiragongo, Masisi na Rutshuru.
Icyakora abatuye ahitwa Burungu ku muhanda wa Kitshanga-Sake, batangaza ko ingufu umutwe wa M23 umaze iminsi 4 wongera abarwanyi hagamijwe kugaba ibitero bikomeye ku mujyi wa Sake ndetse no mu gace ka Rubaya.
Biragaragaza ko Imirwano ishobora guhita yubura nyuma y’iminsi mikuru kuko nk’uko byagaragaye munitangazo riherutse gutangwa n’ingabo za Congo, FARDC, ngo biteguye gusubira mu mirwano na M23.