Umushinjacyaha mukuru mu rukiko rusesa imanza, Firmin Mvonde yatangaje ko ubutabera buteganya gukurikirana abakozi bose bashinzwe imiyoborere ya Leta, abakandida depite b’igihugu cyangwa intara bafatiwe muri ruswa n’uburiganya mu matora yabaye ku ya 20 Ukuboza 2023 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ati: “Kugeza ubu ndagaragara mu biro nkorana n’ikipe yanjye [Abashinjacyaha bakuru n’ubunyamabanga] ku madosiye atandukanye. Amasaha 24 ari imbere turafata icyemezo kandi gifatika ”. Ibi yabitangaje mu kiganiro cyihariye cyahaye Okapi, ku cyumweru tariki ya 7 Mutarama.
Komisiyo yigenga y’amatora (CENI) yahagaritse, cyane cyane abakandida depite bashinjwe uburiganya na ruswa, amajwi yose babonye mu matora y’abadepite, yo mu ntara n’amakomine mu turere tumwe na tumwe yagizwe impfabusa. Icyiciro cy’abakandida bungirije 82 bateshejwe agaciro harimo bamwe mu bagize guverinoma , abasenateri, ba guverineri bungirije, n’abandi…
Umushinjacyaha agira ati“Ibiro byanjye bimaze igihe kinini kuri iki gikorwa. Nta muntu uri hejuru y’amategeko. Nkomereje rero, ntazuyaje ku manza nshya zabo bose navuze ”
Dukurikije amategeko agenga amatora muri RDC , uburiganya, ruswa, kwangiza ibikoresho by’amatora, gushishikariza urugomo, ni ibyaha bihanwa n’amategeko.
Niyo mpamvu, umushinjacyaha mukuru asezeranya gushyira mu bikorwa iri tegeko mu buryo bukomeye kugira ngo ace intege ibintu bwose bwo kurwanya indangagaciro za Congo mu gihugu cyose.
Sosiyete sivile n’imiryango myinshi iharanira uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bwa muntu (REDHO) rifite icyicaro i Butembo, mu majyaruguru ya Kivu, bavuga ko urubanza rw’abategetsi kuri ibyo byaha rugomba gutanga urugero, kugira ngo barwanye uburiganya mu matora.
Umushinjacyaha atangaje ibi nyuma y’uko abanyepolitike batandukanye hirya no hino ku isi batangaje ko amatora yo muri RDC yabayemo uburiganya, ko akwiye guseswa. Uyu mushinjacyaha n’ubwo atangaza ibi,ntiyigeze avuga ko mu izina rya rubanda azatanga ikirego asaba ko aya matora ateshwa agaciro.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com