Akanama ka LONI gashinzwe umutekano ku isi niko kafashe uyu mwanzuro wo kongerera igihe manda y’ubu butumwa bwa MONUSCO , binyuze mu itora ryabaye kuri uyu wa Gatanu, aho ku bihugu 15 bigize aka kanama, 14 byashyigikiye kongerera MONUSCO igihe cy’amezi 12 naho igihugu kimwe aricyo cy’u Burusiya kirifata mu gutora uwo mwanzuro.
Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye muri Congo itangaza ko abagize ako kanama ka LONI gashinzwe umutekano ku isi batoye bakurikije igitekerezo cyatanzwe n’Umunyamabanga mukuru wa LONI, António Guterres, kiri muri raporo ye iheruka kuri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Iki gihe cyo kugeza kuya 20 Ukuboza 2021, cyanongerewe no ku mutwe wa LONI ugizwe n’abasirikare kabuhariwe bo muri MONUSCO bagizwe by’umwihariko n’abasirikare b’Abanyafrika. Uyu mutwe w’Imbangukiragutabara za LONI ushinzwe gutabara aho umutekano warushijeho kuba muke kubera imitwe yitwaje intwaro yiganje mu burasirazuba bw’igihugu.
Umwanzuro mushya wongerera igihe MONUSCO uvuga ko abagize ubu butumwa bagomba kuba ari abasirikare ibihumbi 14, indorerezi 660 za gisirikare n’aba ofisiye bakuru, abapolisi 591 n’abandi 1050 bagize imitwe ya polisi izashyirwaho.
Akanama k’umutekano kasabye ubunyamabanga bwa LONI gutangira guteganya ibyo kugabanya umubare w’ahantu MONUSCO ikorera ibikorwa byayo byo kubungabunga amahoro ndetse bikajyana n’umubare w’abasirikare babyoherezwamo, hakurikijwe uko ibintu bigenda bisubira mu buryo, by’umwihariko mu turere tutacyugarijwe cyane n’imitwe yitwaje intwaro.
Muri iyi manda nshya kandi, MONUSCO yahawe inshingano ebyiri z’ingenzi arizo: kurinda abasivili no gushyigikira inzego za Leta zigashinga imizi zigahama, hagamijwe amavugurura nyayo mu birebana n’imiyoborere n’umutekano by’igihugu.
Umwanzuro wa LONI kukongerera igihe ubutumwa bwayo bwa MONUSCO muri Congo, unatsindagira ko ari ngombwa ko zimwe mu nshingano z’ubu butumwa zigenda zishyirwa gahoro gahoro mu maboko ya Guverinoma ya RDC, no mu maboko y’itsinda rya LONI rireberera icyo gihugu ku bandi bose bireba kugira ngo igikorwa cyo kubungabunga amahoro kizapfundikirwe neza.
Ubu butumwa bwa MONUSCO bwashyizweho n’umwanzuro 1279 w’akanama ka LONI gashinzwe umutekano, umwanzuro wo kuya 30 Ugushyingo 1999. Bwabanje kwitwa MONUC kugeza ku itariki ya 1 Nyakanga 2010 ubwo bwahindukaga MONUSCO. Guhera mu kwezi kwa mbere 2018, MONUSCO iyoborwa n’Umunyalijeriyakazi Leila Zerrougui nk’intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa LONI, manda ye ikazarangirana n’ukwezi kwa mbere, kuko biteganyijwe ko azagenda tariki ya 6 Gashyantare 2021.
MONUSCO yakunzwe kunengwa ko ifite abantu benshi ikanakoresha akayabo ka miliyari isaga imwe y’amadolari buri mwaka, ariko amahoro akaba akomeje kuba ingume mu burasirazuba bwa RD Congo.
Jeadanis Nyirinkindi