Mu gihe umutwe wa M23 uri gukomanga ku marembo yinjira muri Goma, ubuyobozi bw’igisirikare cya FARDC bwimuriye icyicaro gikuru cyabwo ahitwa Camp Sayo muri Bukavu.
Nkuko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Bukavu ibyemeza, amato y’intambara y’ingabo za Leta ndetse na ya gisivili, byifashishijwe mu guhungisha abasirikare bakuru ndetse n’ibikoresho bikoreshwa mu biro, bivanwa mu mujyi wa Goma byerecyeza i Bukavu.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune ikomeza ivuga ko muri ibyo bikoresho harimo n’ibibunda binini byapakuruwe mu masaha ya saa Saba mu gicuku cyo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, aho byavanwaga ku cyambu cy’ikiyaga cya Kivu kiri mu Mujyi wa Bukavu.
Ababyiboneye n’amaso bavuga ko imiryango y’abasirikare igizwe n’abana n’abagore na yo yazanywe n’amato ishyirwa mu mujyi wa Bukavu.
Uwabyibonye kandi yakomeje abwira isoko y’amakuru ya Rwandatribune ko ubuyobozi bwa gisirikare bwa FARDC bwafashe icyemezo cyo kwimurira indege z’intambara ku kibuga cya Kavumu muri Bukavu, ikibuga cya Goma kigakumaho indege za gisivili.
Ibi bibaye mu gihe mu mujyi wa Goma wugarijwe n’ibitero by’umutwe wa M23, aho bivugwa ko uyu mutwe uri kurwanira mu birometero 25.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM