Ubuyobozi bwa Kivu ya Ruguru, bwasohoye itangazo bubuza abantu bose gukoresha umupaka wa Bunagana uri mu maboko y’umutwe wa M23 wanawufunguye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022.
Itangazo ryasohowe na Guverineri wa Gisirikare muri Kivu ya Ruguru, Lt Gen Constant Ndima rivuga ko nta muntu numwe wemerewe gukoresha uyu mupaka kuko ucungwa na M23 ihanganye na FARDC muri iki gihe.
Yavuze ko bibujijwe gukoresha uyu mupaka mu gihe ubuyobozi bwemewe n’amategeko butarasohora itangazo rishyiraho amabwiriza y’isubukurwa ry’ibikorwa by’uyu mupaka.
Iri tangazo rivuga ko yaba abaturage basanzwe, abakozi bo kuri uyu mupaka ndetse n’abacuruzi bawukoreshaga mu bikorwa byabo, batemerewe kuwukoresha ngo kuko “uri mu maboko y’umutwe w’iterabwoba wa M23 n’ababashyigikiye ari bo Banyarwanda.”
Lt Gen Constant Ndima wa FARDC yakomeje avuga ko umuntu wese uzakoresha uyu mupaka azafatwa nk’uwukoresha mu buryo butemewe n’amategeko kandi ko azafatatwa “n’ukorana n’abanzi.”
Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022 nyuma yuko Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma afungiye ku mugaragaro uyu mupaka wa Bunagana ndetse agatangaza ko abaturage ba mbere baje kuwukoresha batahuka.
Maj Willy Ngoma wafunguye uyu mupaka akizeza abaturage bari bahunze kuzacungirwa umutekano, akomeje gutangaraza ko abaturage benshi bashyigikiye M23 kandi ko na bo ikomeza kubaba hafi.
Uyu mutwe wa M23 ukomeje kotsa igitutu FARDC, ubu uri kugenzura undi mupaka wa Kitagoma na wo uhuza RDCongo na Uganda.
Uyu mupaka wa Kitagoma na wo uri gucungwa na M23, wafashwe n’uyu mutwe nyuma y’imirwano ikomeye yawuhuje na FARDC kuri uyu wa Mbere, yamaze amasaha ari hagati y’umunani n’icyenda.
RWANDATRIBUNE.COM