Nubwo ingabo za FARDC zihari , kuva mu kwezi kwa Nyakanga, ibikorwa by’iterambere ntibirasubira mu buryo cyane cyane mu mujyi wa Pinga n’uduce tuwegereye . Mu gace ka Katanga, Nkassa, Boshimo na Mutongo naho ni uko. Imirimo y’ubuhinzi n’ubucuruzi yakomeje gukomwa mu nkokora.
Nkuko bivugwa n’inzego zaho , agace ka Pinga kari hagati ya teritwari ya Walikale na Masisi habaye nkahatariho. Ibikorwa by’ubunyamaswa bihakorerwa biterwa n’imitwe yitwaje intwaro y’abagizi ba nabi ba NDC-R ikomeje kuhagaragara.
Byose bgaragazwa n’ingaruka z’amasasu a araswa ku mazu y’abaturage, ibsigazwa by’amasasu aba yarashwe ndetse n’ibindi bimenyetso bishya bigaragaza abarwanyi muri uwo mujyi.
Amazu yose y’abaturage ndete n’inyubako zirimo insengero n’amashuri byose byabaye ibihuru.
Nkuko abaturage ba Pinga bari mu bihuru babivuga ngo zimwe mu nzu z’ibyatsi zatangiye gudsenyuka aho usanga inzugi n’amadirishya byaraboze. Ubuntu ngo bubereka ko nta cyizere bafite cyo gusubira muri uwo mujyi nubwo bahamagarirwa n’ubuyobozi gusubira mu ngo zabo.
Ubukungu bwa Pinga buzagaruka bitinze kubera ko kugeza ubu, abaturage benshi baracyari mu buhungiro ndetse kugeza na n’ubu harakoreshwa inzira imwe mu kugeza muri uyu mujyi ibikenerwa bya ngombwa.
Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yugarijwe n’imitwe myinshi yitwaje intwaro igera kuri 182,mu gihe imyinshi yibanze muri Kivu y’amajyaruguru,mu rugendo aherutse gukora mu mujyi wa Goma,Perezida Etienne Kisekedi yirahiye ko agiye gutura muri uwo mujyi kugeza igihe ikibazo cy’iyi mitwe gikemutse mu gihe abagize Sosiyete sivile mu gace ka Beni bifuzako ibihugu by’uRwanda na Uganda byagakwiye gufasha Congo kurimbura iyi mitwe.
SETORA Janvier.