Ubwami bw’ubwongereza burahamagarira impande zihanganye mu burasirazuba bwa Congo kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.
Ubwami bw’ubwongereza buvuga ko bwakiranye akababaro ibikorwa biherutse by’ubwicanyi byabereye mu gace ka Mweso aho abasivile 19 bahaburiye ubuzima abandi 20 bakahakomerekera.
Ambasaderi w’ubwami bw’Ubwongereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanditse ku rukuta rwe rwa X ati: “Turabahamagarira kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu, uwariwe wese uri mubahanganye akwiye gukora ibishoboka byose akirinda icyagira ingaruka ku basivile”.
Twabibutsa ko kuwa 25 Mutarama 2024 ariho mu mujyi ya Mweso hatewe ibibombe byinshi mu gace gatuwe n’abasivile, umutwe wa M23 ukaba ubishinja ingabo za leta Fardc , naho guverinoma ya Congo nayo ikabishinja uwo mutwe.
Umuyobozi w’ubuhuzabikorwa bw’ibikorwa by’ubutabazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bruno Lemarquis avuga ko ashishikajwe no kwita ku bikorwa byo guteza imbere no kubungabunga uburenganzira bwa muntu ndetse no kwirinda ko hagira ikibuhungabanya nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu.
Mucunguzi Obed.
Rwandatribune.com