Umubikira uherutse kugaragara mu ifoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga agaragara asa nk’ukuriwe, byemejwe ko atari ugutwita ahubwo ko ari uburwayi afite.
Kuva muri iki cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto y’umubikira wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wagaragaye yambaye imyambaro y’abihayimana ariko agaragara nk’utwite inda nkuru.
Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga biganjemo abo mu Rwanda, buririye kuri iyi foto, bavuga ko muri iki Gihugu cy’abaturanyi hahora udushya kuko ari ubwa mbere hari hagaragaye umubikira utwite ndetse akiri mu muhamagaro mu gihe bizwi ko abajya muri ubu bwihayimana basezerana ubusugi no kutazabyara.
Amakuru yasohotse ubu, aremeza ko uyu mubikira witwa Élisabeth adatwite ahubwo ko ari uburwayi amaranye imyaka myinshi.
RWANDATRIBUNE.COM