Alain Kasereka Siwako, watorewe kuba depite w’intara mu gace ka Beni, arashakishwa n’ubutabera bwa gisirikare kubera kurema umutwe w’abigaragambya.
Aya makuru yo gushakisha uyu mudepite yagejejwe ku baturage ku wa kabiri tariki ya 9 Mutarama 2024 i Mangina, n’ingabo zibinyujije mucyo bita Sokola.
Nk’uko umuvugizi wa Alain Kasereka Siwako abitangaza ngo icyaha akurikiranyweho ni ugushyiraho umutwe wigometse wibasiye abashyigikiye ingabo za leta FARDC muri uyu mujyi.
Kuri uyu wa kabiri, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa bya Sokola 1 Grand-Nord, Jenerali Majoro Kasongo Maloba Robert, abakozi be n’intumwa zaturutse mu biro by’ubugenzuzi buyobowe n’umugenzuzi w’ingabo, bavuye mu mujyi wa Beni kugira ngo bamurike ibyavuye mu iperereza i Mangina.
Nyuma yo gusobanurwa na meya w’agateganyo wa Mangina wavuze ibyabaye, umuyobozi w’umurenge yatanze itegeko ryo guta muri yombi abasirikare 6 bagize uruhare mu iraswa ryateye ubwoba bwinshi.
Hafashwe n’icyemezo cyo gushakisha Allain Siwako aho ari, ko azafatwa,ndetse n’ababa hafi cyangwa kure ye bazafatwa. Ibi bikaba byavuzwe na Kapiteni Antony Mualushayi, umuvugizi w’urwego rukora ibikorwa bya Sokola mu majyaruguru.
Muri icyo gihe kandi, uyu musirikare yerekanye ko ingabo za Congo zidafite ikibazo cy’urubyiruko rwemeye gukorera igihugu binyuze mu mutwe witwa wazalendo.
Yaboneyeho no kuvuga ko hari umudepite uri kwishyira hamwe n’abandi bantu bagashinga umutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta. Avuga ko Igihugu ko kidashobora kubyemera no kubabarira.
Yagize ati: “Ntidushobora kwemera ko umudepite ashyiraho umutwe w’inyeshyamba, akwiye kwamaganwa kuko n’Itegeko Nshinga ry’igihugu ntiribyemera dukwiye kumufata akabibazwa”.
Mu gusubiza, Depite Alain Kasereka Siwako yahakanye ibirego byose aregwa.
Yagize ati: “Ibi birego bituruka ku muntu ku giti cye ntabwo biva mu gisirikare. Ni (ibikabyo) montage yakozwe na Antony Mualushaii, nta kimenyetso cyerekana ko njye nashinze umutwe mubi witwaje intwaro ” yabibwiye ikinyamakuru 7SUR7.CD mu butumwa yacyoherereje.
Mu gihe cy’imirwano hagati ya FARDC n’umutwe witwaje intwaro, ibyangiritse ku bantu no ku bintu, raporo iheruka gutangwa n’ingabo yerekana ko hapfuye abantu 10 barimo abasivili 7 n’abasirikare 3 i Mangina.
Si igitangaza ko abategetsi muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo bagira uruhare mu gushinga imitwe yitwaje intwaro cyangwa ngo bahamagarire rubanda guhungabanya umutekano wa bagenzi babo.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com