Intumwa ya Rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Leta y’iki Gihugu gukura urujijo mu butarage ikabasobanurira ibyerecyeye ibiganiro by’imishyikirano yagiranye na M23 mu Rwanda muri 2019.
Depite Lubaya Claudel Andre, atangaje ibi mu gihe igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gikomeje guhangana na M23 mu mirwano ikarishye.
Umutwe wa M23 wanigaruriye ibice bimwe byo muri iki Gihugu, uvuga ko Leta ya Congo yanze kubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye
Depite Lubaya Claudel Andre mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yavuze ko Leta ya Congo yagiranye ibiganiro na M23 muri 2019 bikabera i Kigali mu Rwanda.
Avuga ko Leta ikomeje kuruca ikarumira, bigatuma ishyira mu rujijo rubanda, bityo ko igihe kigeze ngo isobanurire abaturage “ukuri ku biganiro byo mu mwaka wa 2019 yagiranye na M23 i Kigali.”
Uyu mudepite avuga ko ibi biri mu bizatuma Igihugu cyabo kibasha gukorera mu mucyo bityo n’abaturage bakarushaho kugirira icyizere Leta ndetse bakabasha no guhangana na M23.
Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na RBA, yavuze ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwakunze kuza mu Rwanda kuganira na bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba M23 bahahungiye.
Yavuze ko ubu butegetsi bwagiye bwizeza ibitangaza aba barwanyi ariko ko mu byo yagiye ibabwira nta na kimwe bwigeze bushyira mu bikorwa.
Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yanavuze ko ubwo M23 yongeraga kubura imirwano, u Rwanda rukurikije amakuru rwari rufite, rwari rwaburiye Congo ruyimenyesha ko hari ibyariho bitutumba, rukanayisaba kugira icyo ikora ariko ikavunira ibiti mu matwi.
RWANDATRIBUNE.COM