Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko Komisiyo y’igihugu yigenga y’amatora (Ceni) isheshe ibyavuye mu matora ya bamwe mu bakandinda bigenga bifuzaga kujya mu nteko inshinga amategeko yiki gihugu, ndetse no mu nteko nshinga mategeko z’intara ibashinja uburiganya n’ubujura bw’amajwi ,Triphon kin Mulumba uri mu bangiwe kuzajya muri iyo nteko yamaze gutangaza ko kuwa mbere azageza ikirego cyiwe mu rukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga arusaba kurenganurwa.
Yagize ati “Ndababaye cyane, ndabarahirira ko ntigeze ngambirira kugira icyaha nkora cyo kwiba amajwi, numvise kuri radio na televisiyo by’igihugu ko ndi mu bibye amajwi, ndarengana, Ceni izerekane ibimenyetso by’uko naba narajyanye imashini iwanjye ngo nkunde ntorwe. Sibyo ni ibinyoma ,turarambiwe gukubitirwa ubusa gufungwa binyuranije n’amategeko, none ngo n’amajwi twabonye ahinduwe ipfabusa ,nzitabaza urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga rundenganure kuko naba narateshejwe agaciro.”
Uyu mugabo atangaje ko azitabaza urukiko nyuma yuko Ceni ifashe icyemezo cy’uko abakandida depite bagiye bajyana imashini z’itora mu ngo zabo amajwi yabo ahindurwa ipfabusa.
Amatora yabaye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hari abanyekongo benshi bayamaganiye kure bavuga ko yaba aya perezida ndetse n’ayabagize inteko inshinga amategeko yabayemo uburiganya n’ubujura, maze bagasaba ko yose yateshwa agaciro maze agasubirwamo.
Abasesenguzi ba politike muri Congo bavuga ko ari agahomamunwa kubona ubujura bwarabaye mu matora yose ariko Ceni ikaba yarafashe icyemezo cyo gutesha agaciro amajwi ya bamwe mu bakandida depite gusa basize n’aya perezida kandi nayo yarakemanzwe.
Abanyekongo batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi bavuga ko impamvu Ceni itesha agaciro amajwi y’abakandida depite ari uko abenshi batsinze bari mu ruhande rwabadashyigikiye ubutegetsi bwiwe kuko mubo amajwi yabo yateshejwe agaciro harimo nabo mu ishyaka rya ACP rya Corneille Nangaa uherutse gutangaza ko agiye kumurwanya kumugaragaro kandi hakaba hari abaturage basabye minisiteri y’umutekano ko yakuraho icyemezo cy’iryo shyaka ndetse n’abamushyigikiye bose bakabuzwa gukora politike.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com