Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kuvugwa inkuru ibabaje cyane ndetse iteye agahinda, aho umunyeshuri yishwe n’umupolisi amurashe amuziza kuba atambaye agapfukamunwa nkuko amategeko yashyizweho hariya abitegeka.
Uyu munyeshuri witwa Honore Shama wari usanzwe yiga muri Kaminuza ya Kinshasa, yarashwe urufaya rw’amasasu n’umupolisi wari umusanze atambaye agapfukamunwa arimo gufata amashusho yari yategetswe gufata nk’umukoro wo kw’ishuri.
Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yatangaje ko aya mahano yabaye kuwa gatandatu tariki ya 23 Nyakanga 2021, aho uyu munyeshuri yarashwe n’umupolisi nyuma y’uko asabwe kwambara agapfukamunwa undi agasubiza ko bitajyanye n’umukoro ari gukora muri ako kanya, ibintu bitashimishije uyu mupolisi wateganyaga ko ashobora guhabwa ruswa ariko ntiyayihabwa birangira arashe amasasu menshi Honore Shama ahita yitaba Imana.
Ubusanzwe muri Congo Kinshasa hashyizweho itegeko ritegeka abantu bose kwambara agapfukamunwa igihe bari mu ruhame nyuma y’uko hadutse umuzo wa Gatatu wa Covid-19 aho umuntu utubahirije iryo tegeko acibwa amande y’amafaranga ibihumbi bitanu uyavunje mu manyarwanda.