Mu butumwa bwabo bwo gushimira Perezida wa Repubulika, umuryango w’Abahutu wo mu majyaruguru ya Kivu urasaba Félix Tshisekedi gukora ibishoboka byose kugira ngo amahoro agaruke bityo afashe abahunze gusubira mu byabo.
Mu itangazo bamwe mu babahagarariye bashyize hanze babwiye Tshisekedi bati: “Iyi ntsinzi ntabwo ari iyanyu gusa ahubwo ni iyacu kuko ni ibisubizo bivuye mu mbaraga zishyizwe hamwe z’Abanyekongo bose harimo abahutu benshi.
Nk’uko byakunze kugarukwaho na Perezida Tshisekedi wakomeje gushinja ibihugu bituranye na Congo kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke uri muri icyo gihugu, aba nabo bashyize mu majwi ibihugu by’u Rwanda na Uganda ko byaba byaragize uruhare mu bibazo byabagwiririye.
Bagize bati: “Ibyiringiro by’Abahutu ni byinshi, cyane cyane ibyo kubona abana babo babaye impunzi, abavanywe mu byabo bagaruka ndetse n’abashimuswe bakarekurwa, bakabona umutuzo wabambuwe bigizwemo uruhare n’ ubutegetsi bw’u Rwanda na Uganda.”
Umuryango w’Abahutu bo muri Congo wasohoye ubu butumwa ushimira Tshisekedi intsinzi yagize mu matora, banamwereka ko bamuri inyuma.