Umutwe mushya witwa Shishikara uherutse kuvuka muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, uravugwaho kwivugana abaturage 10 muri Teritwari ya Masisi.
Uyu mutwe umaze ibyumweru bibiri utangaje ko uvutse, ufite umuyobozi mukuru kugeza ubu utaramenyekana, wishe aba baturage mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje tariki 07 Mutarama 2023.
Sosiyete sivile yo muri Teritwari ya Masisi yatangaje ko uyu mutwe wishe aba baturage 10, uvuga ko unakomeje ibikorwa byo guhohotera abaturage muri Gurupoma ya Boabo ndetse no mu gice kimwe cya Gurupoma ya Banyungu.
Iyi soriyete ivuga ko abarwanyi b’uyu mutwe bamaze iminsi basahura amatungo y’abaturage mu nzuri zabo, bakajya kuyabaga bakayarya.
Umwe mu bayobozo ba sosiyete sivile witwa Thélésphore Mitondeke “Tumaze iminsi dutanga impuruza ku buyobozi bubishinzwe ndetse no ku nzego za gisirikare ko ibintu bikomeje kuba bibi ariko ntacyo bakoze, ahubwo aba barwanyi bakomeje kwidegembya.”
Umuvugisi wa Guverineri w’urwego rwa gisirikare ndetse na Operasiyo Sokola II, Lieutenant-Colonel Guillaume Ndjike Kaiko yavuze ko batari bazi ko uyu mutwe wavutse.
RWANDATRIBUNE.COM