Colonel Yakutumba Amri n’abarwanyi b’umutwe we wa Mai-Mai Yakutumba bari gufasha igisirikare cya Congo, bagaragaye bagiye kwiyambaza abapfumu ngo babahe intsinzi muri uru rugamba.
Uyu mutwe wa Mai-Mai Yakutumba uherutse guhabwa intwaro n’impuzankano n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ngo ujye guhangamura umutwe wa M23.
Ubu noneho Colonel Yakutumba Amri ndetse n’abarwanyi be bagaragaye bagiye mu bapfumu mu gace ka Fizi gaherereye muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo, aho barimo bakorerwaho imihango ya gipfumu.
Muri iyi mihango, Col Yakutumba ubwe, agaragara yambitswe imyenda idasanzwe acigatiye ibintu mu ntoki ari gukorerwaho iyo mihango.
Ni imihango bakoze mbere yuko bajya mu rugamba i Goma ngo bajye guhashya umutwe wa M23, aho bagiye gukorerwaho iyi mihango ngo bazabashe guhashya umutwe wa M23.
Uyu mutwe wa Mai-Mai Yakutumba, ni umwe mu mitwe ikomeje kurarika imbaga, kuko usanzwe wica abaturage benshi nyamara FARDC ikabirengaho ikemera gukorana na wo.
Uyu mutwe kandi ubwo wahabwaga intwaro mu minsi ishize, wavuze ko wiyemeje kwirukana M23 ukayigeza mu Rwanda, ndetse ngo byanarimba uyu mutwe wa Mai-Mai Yakutumba ngo ukaba wafata agace kamwe k’u Rwanda ka Gisenyi.
Ni ibintu byafashwe nko kwikirigita bagaseka kuko uretse n’uyu mutwe, nta n’ikindi gisirikare cyapfa gukora ibi byari byatangajwe n’uyu mutwe.
RWANDATRIBUNE.COM