Abanye-Congo batandukanye bakomeje gutunga agatoki Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya kwikundwakaza kuri Perezida Felix Tshisekedi kubera amaco y’inda agamije kuguma ku mwanya yahawe mu butegetsi.
Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nyakanga, Patrick Muyaya yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru yashimagirijemo ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ko bwaranzwe n’imiyoborere itarigeze igaragara ku bundi bwabubanjirije.
Yabivuze ubwo yagaruka ku byari byatangajwe n’umunyapolitiki Jean Marc Kabund wahoze ari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko watutse ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Uyu Jean Marc Kabund wanabaye Perezida w’Ishyaka rya Tshisekedi warivuyemo akaba yaratangije irye ndetse akaba yaratangaje ko agiye guhangana na Tshisekedi.
Patrick Muyaya yavuze ko ibi bigaragaza ubwisanzure muri Congo byumwihariko mu gutanga ibitekerezo kubera ibyo Marc Kabund yavuze ku butegetsi bwa Perezida.
Yagize ati “Niba hari ikintu kiri kwigaragaza ku butgetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ni ubwisanzure na Demokarasi. Mu byukuri buri wese yemerewe kuvuga cyangwa gutangaza ibyo ashatse. Ibi biraganisha kuri demokarasi twifuza twese.”
Nyuma y’amagambo ya Patrick Muyaya, abakongomani benshi ku mbuga nkoranyambaga bamuhaye inkwenene bavuga ko batemeranya na we, ngo kuko impamvu akomeje gushimagiza ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, ari amaco y’inda no kwishakira imyanya y’ubutegetsi.
Bakomeza bavuga ko Muyaya yagaikwiye kubanza gusobanura aho amafaranga yari yagenewe kubaka ibikorwa remezo mu duce bitarangwamo yagiye. Ayo mafaranga akaba yaragenwe ubwo Perezida Felix Thisekedi yari akijya ku butegetsi muri gahunda yiswe iy’iminsi 100.
Ikindi ngo yagakwiye no gusobanura uko Perezidansi ya Perezida Felix Tshisekedi yakoresheje amafaranga yaturutse mu misoro ya RAM bo bavuga ko idasobanutse ndetse yuzuyemo uburiganya.
Abandi bakomeza bavuga ko kuvuga ko ku butegetsi bwa Felix Tshisekedi ari bwo demokarasi n’ubwisanzure bitangiye kwigaragaza muri DRCongo ari ikinyoma, kuko no ku butegetsi bwa Joseph Kabila abantu bari basanzwe bavuga ibyo bashatse.
Jean Marc Kabund Yahoze w’ishyaka UDPS rya Perezida felix Thisekedi ndetse aza no kuba Perezida waryo. Ku wa 31 Werurwe 2022 yatangaje ko yeguye ku mwanya wa Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya DRCongo umwanya yabonye aturutse mu ishyaka UDPS yabarizwagamo.
Muri uku kwezi kwa Nyakanga 2022 yanatangaje ko avuye mu ishyaka UPDS rya Perezida Felix Tshisekedi ndetse anongerho ko azahangana na we mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2023.
Ejo kuwa 18 Nyakanga 2022 nibwo yari yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kuva yakwegura kuri uwo mwanya na nyuma yaho avuye muri UDPS agashinga ishyaka rye ‘Alliance pour le Changement’.
Impamvu yatanze ngo ni uko ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bwananiwe kuzuza ibyo bwemereye abaturage harimo no kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRCongo.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM