Nyuma y’ukwezi kumwe bavuye ku butaka bwa Congo kubera kutongera manda yabo, ingabo z’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EACRF) zibinyujije ku muyobozi wazo Jenerali Aphaxard Muthuri Kiugu, ku wa 27 Mutarama 2024 i Arusha muri Tanzaniya, zashyikirije ibendera ry’umuryango umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba, Peter Mathuki.
Muri ibyo birori, Jenerali Aphaxard Muthuri Kiugu yavuze ko ubwo butumwa bwabo muri Congo bwageze ku ntsinzi nyinshi, muri zo harimo kurinda abaturage, n’umurimo wo koroshya imirwano hagati y’ingabo z’igihugu cya Congo (FARDC) ) n’umutwe w’inyeshyamba M23.
Nk’uko abitangaza, yongeye kwishimira kuba baratumye habaho gufungura ibicee cy’inzira nyamukuru Goma-Rutshuru, Bunagana-Rutshuru, Sake-Mishwa na Sake-Kitchanga-Mweso, bituma ibicuruzwa n’abantu bitambuka mu bwisanzure.
Yakomeje ashimangira ko ibikorwa byo kwita ku bababaye byateye imbere bitewe n’ubufatanye bwa hafi hagati ya EACRF n’imiryango itabara imbabare nka Médecins Sans Frontières (MSF), Umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa (WFP) n’umuryango wita ku mbabare Croix-Rouge.