Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF rirahamagarira impande zihanganye mu Burasirazuba bwa Congo kwita ku buzima bw’abana.
Ubu busabe bwa Unicef bwatanzwe n’uhagarariye UNICEF muri Congo (RDC), Grant Leaity akaba yabinyujije mu itangazo yasohoye ku wa kabiri.
Yagize ati« Turahamagarira impande zose zifite uruhare mu makimbirane (M23,FARDC n’imitwe bifatanyije)kwihatira kurinda ubuzima bw’abasivile by’umwihariko ubuzima bw’abana ».
Grant Leaity yatangaje ibi nyuma yuko abana bakomeje kwicwa n’amabombe akomeje guterwa mu duce bahungiyemo mu majyaruguru ya Kivu.
Uyu muyobozi mukuru w’iri shami rya LONi yemeza ko abaturage n’imiryango itandukanye yahunze ubugizi bwa nabi bakomeje kwicirwa no gukomeretswa n’ibisasu baterwa aho bari bahungiye bizeraga ko bahabonera umutekano.
Imirwano ihanganishije ingabo za leta ya Congo Kinshasa nabo bafatanyije barimo FDLR, WAZALENDO, MAIMAI, ABarundi, Sadc, n’abacanshuro b’abazungu, iyi mirwano imaze gutuma abarenga miliyoni n’igice bamaze gukurwa mu byabo niyi ntambara ndetse n’abatari bakeya bakaba bamaze kuhaburira ubuzima.
Mucunguzi Obed
Rwandatribune.com