Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, kuri uyu wa Kabiri yamuritse ishusho yubakiye se umubyara, Étienne Tshisekedi.
Etienne azwi cyane nk’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, yabaye Minisiteri w’Intebe inshuro eshatu, ndetse yaniyamamarije gutegeka RD Congo inshuro ebyiri.
Iyi shusho ya metero 8.5 z’uburebure iri ku gituro cye i Kinshasa, yamuritswe uyu munsi ku italiki ya 1 Gashyantare, hazirikanwa imyaka itanu ishize apfuye.
Ibiro bya Perezida wa RDC bivuga ko yubatswe “mu rwego guha icyubahiro iyi ntwari ya Politiki ya Congo, Dr Étienne Tshisekedi Wa Mulumba”.
Iyi shusho yavuzweho byinshi mu Baturage ba RDC, bamwe bashima ko ari igikorwa cyiza kubaha uyu munyepolitiki, abandi ko iki ari igikorwa bwite cya Perezida uriho cyo guha se icyubahiro mu izina ry’Igihugu cyose.