Uwahoze ari Minisitiri w’imari n’igenamigambi kugeza mu Kuboza 2022 akaba n’uhagarariye umukandida Perezida Moïse Katumbi mu gace ka Grand-Katanga, Christian Mwando yongeye kuba intandaro y’amakimbirane akomeye nyuma y’ijambo rye yavuze rikazana amacakubiri mu banye Congo.
Imbere y’abayobozi b’ishyaka rya politiki Ensemble Pour la République i Lubumbashi, mu murwa mukuru w’intara ya Haut-Katanga, Christian Mwando, akaba n’umukandida Depite, yahamagariye abaturage ba Katanga kwitegura urugamba rwo kwigaragambya basaba gusubiza ibintu mu buryo ngo kubera intsinzi Moïse Katumbi yibwe mu matora ya perezida muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Yagize Ati: “Nk’uhagarariye Moïse Katumbi muri, ndasaba Katanga yose guhaguruka kandi yitegure kurwana, yitegure igitambo cy’ikirenga kuko intsinzi yacu itazigera ihera. Twebwe nk’abahungu ba Charles Mwando Simba dutegereje data, ko adufasha kurwanira igihugu cyacu. Ibyishimo byacu ni umunezero rusange kandi ntidushobora kwemera ko abambuzi batwiba intsinzi binyuze mu mafaranga yacu, binyuze mu gusahura umutungo wacu.”
Ibi bikaba byavuzwe n’uyu wahoze ari Minisitiri w’igenamigambi, aho avuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yabaye iciro ry’imigani, ko ari igihugu gikomeje kuba urwamenyo, igihugu cy’ibisambo.
Yakomeje agira ati: “Natwe, nk’abafatanyabikorwa mu kuzamura imitwe y’abanyekongo, twahisemo kwishora mu ntambara. Kandi urugamba ntabwo ari Moïse Katumbi, Matata Ponyo, Franck Diongo, Seth Kikuni, bazarutsinda bonyine, urugamba ruzarwanwa n’abanyekongo bose. Niyo mpamvu dusaba abantu guhaguruka.
Uyu mufatanyabikorwa wa hafi wa Moïse Katumbi atangaje ibi mu gihe komisiyo y’igihugu y’amatora yigenga (CENI) irimo gutangaza ibyavuye mu matora ya Perezida by’agateganyo.
Ni Mu gihe Félix Tshisekedi ariwe urimo kuza ku mwanya wa mbere, naho igice cya Katumbi nacyo kigakomeza kurwanya ibyavuye muri CENI.