Ihuriro ry’urubyiruko rw’abahutu muri Zone y’uburasirazuba bwa Congo ryandikiye Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru,ibaruwa imusaba kubafasha gushakisha umuntu wabo waburiwe irengero.
Muri iyi baruwa bavuga ko uwari umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko rw’abahutu yahamagawe n’umuntu utaramenyekana akamuha gahunda y’ahantu n’isaha baza guhurira ariko kugeza nan’ubu akaba ataragaruka, bakaba baramuburiye irengero.
Muri iyi baruwa baragira bati: “Assotiation Culturelle Igisenge bo muri Zone iherereye mu burasirazuba bwa Congo Turabamenyesha Ibura ry’umuhungu wacu, AMINI NTAMUGABUMWE Vedaste wari usanzwe ari umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko rw’abahutu wabuze kuva tariki 14 Mutarama 2024 mu masaha ya nyuma ya saa sita akaburira mu mujyi wa Goma”.
Bakomeza bavuga ko uwabuze yavuye mu rugo mu masaha ya saa cyenda z’igicamunsi ubwo yahamagarwaga n’umuntu wari umuhaye gahunda ariko kugeza nan’ubu amazina ye n’ibyangombwa bye bikaba bitaramenyekana kuva yagenda kugeza ubu, iminsi umunani ikaba ishize umuryango we waramuburiye irengero ndetse bakaba barakoze ibishoboka byose bamushakisha ariko bikaba byaranze.
Bakavuga ko iki gikorwa cyababaje cyane iri huriro byumwihariko Assotiation Culturelle Igisenge yo muri Zone iherereye mu burasirazuba bwa Congo ikaba iboneyeho by’umwihariko gusaba ubufasha bw’ubuyobozi bwa Kivu y’amajyaruguru, inzego z’umutekano ndetse n’undi wese wabasha kumenya amakuru y’aho aherereye ko yabafasha bakabona umwana wabo.
Akaba ari ibaruwa yasinywe na Gashamba HANYARIMANA Emmanuel umuyobozi wa Assotiation Culturelle Igisenge muri Zone iherereye mu burasirazuba bwa Congo ndetse bagenera Kopi inzego zose zaba iza leta, iza gisivili ndetse n’iz’umutekano w’imbere mu gihugu.”
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com