Kuri uyu wa Mbere urukiko rw’Ubujurire rwategetse ko Vital Kamerhe wabaye umuyobozi w’ibiro bya perezida wa Repubulika ku butegetsi bwa Felix Tshisekedi arekurwa by’agateganyo biturutse ku mpamvu z’uburwayi.
Umuryango we n’urukiko babwiye Jeunne Afrique ko amakuru y’ifungurwa rya Kamerhe ari impamo ndetse banavuga ko kuri ubu yamaze kugera mu muryango we.
Vital Kamerhe yatawe muri yombi kuwa 8 Mata 2020 nyuma y’iperereza ryari rimaze igihe rimukorwaho ku byaha bya ruswa y’arenga miliyoni 48 z’amadorali ya Amerika yavanwe mu kigega cya Leta akaburirwa irengero.
Ibyaha by’inyerezwa ry’aka kayabo, ubutabera bwamuhamije ko yabikoranye n’umunyemari wo mu gihugu cya Laban ,Samih Jammal kukagambane ka Jeannot Muhima Ndoole.
Kuva kuwa 23 Kanama 2020 Kamerhe yavanwe muri gereza ya Makala yarafungiwemo yerekezwa mu ivuriro rya Nganda ku mpamvu zifitanye isano n’uburwayi. Amakuru yizewe avuga ko kwimurirwa mu bitaro kwa Kamerhe byaturutse ku busabe bwa Perezida Tshisekedi batahwemye kuvugana no mugihe yari muri gereza.
Vital Kamerhe ubusanzwe ni umuyobozi w’ishyaka Union pour la Nation Congolaise (UNC) risanzwe riri mu mpuzamashyaka Union Sacrèe ya Perezida Felix Tshisekedi uyobora iki gihugu.