RDC: Vital Kamerhe agiye gufungurwa by’agateganyo
Inama y’abaminisitre yahuje Ministre w’intebe wa mbere na Ministre w’ubutabera babigiriwemo inama na Ministre w’uburenganzira bwa muntu mu gihugu cya Rebublika ya Kidemokarasi ya Congo yanzuye ko inzego zibishinzwe zisabwe kwihutisha kurekurekura imfungwa zimwe na zimwe mu rwego rwo kugabanya umubare w’abari muri magereza hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid19.
Iyi nama yemeje ko kwandura kw’abari muri gereza kw’ iyi ndwara ku bwinshi bishobora guhungabanya izindi ngamba ubuyobozi bw’igihugu bwashyizeho ku baturage muri rusange.
Aba baministre bateranye kuri uyu wa mbere bemeje ko umwanzuro w’inama yabo utangirira ku bafungiwe muri gereza nkuru ya Makala iherereye i KI,ari naho Vital Kamerhe afungiye,iyi gereza ikaba iri mu zambere zicumbikiye imfungwa nyinshi.
Mu ngingo zigize umwanzuro w’iyi nama y’abaministre harimo kurekura by’agateganyo imfungwa zafungiwe ibyaha bito bito.Iyi myanzuro kandi yanakomoje ku irekurwa ry’ munyapolitiki Vital Kamerhe ivuga ko kumurekura by’agateganyo ntacyo byakwangiza ku byaha akurikiranyweho.
Vital Kamerhe yari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Félix Tshisekedi kuva mu kwezi kwa mbere 2019 aza gutabwa muri yombi ku ya 8 Mata 2020 .
Uyu muyobozi yatawe muri yombi nyuma yo kwitaba Umushinjacyaha Mukuru, Kisula Betika Yeye Adler, akurikiranweho icyaha cyo kunyereza amafaranga muri Gahunda y’Iminsi 100 yateguwe na Perezida Félix Tshisekedi.
Iyi ni imishinga yihutirwa y’ubwubatsi bw’ibikorwa byari bikenewe cyane na mbere y’uko hashyirwaho guverinoma, ubwo Bwana Tshisekedi yari amaze gutsinda amatora mu mpera za 2018.
Bwana Kamerhe wavukiye i Bukavu mu burasirazuba bwa Congo, niwe wayoboraga ibikorwa muri iyi mishinga.
Vital KAMERHE ni muntu ki muri politiki?
Ubwo yari umunyeshuri muri kaminuza ya Kinshasa mu 1984, Vital Kamerhe Lwa Kanyiginyi Nkingi w’imyaka 59 nibwo yatangiye politiki mu ishyaka UDPS ryari irya Étienne Tshisekedi wa Mulumba.
Guhera mu myaka ya 1990 yatangiye kubona imyanya ya politiki muri leta. Bikekwako yaba yari ashyigikiye Perezida Mobutu Sese Seko nubwo yagiye aba mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.
Ku butegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila nabwo yahawe imyanya itandukanye ya politiki.
Mu 2002 yagize uruhare runini mu biganiro bigamije gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo.
Mu 2004 yagize uruhare mu kwamamaza Joseph Kabila no kumugeza ku ntsinzi mu matora, nawe atorerwa kuba umudepite i Bukavu, mu 2006 atorerwa kuba Perezida w’inteko ishinga amategeko.
Icyo gihe yari mu ishyaka PPRD yagize uruhare mu gushinga riyoborwa na Joseph Kabila Kabange.
Mu 2009 yashwanye na Perezida Joseph Kabila, avuga ko guverinoma yemereye ingabo z’u Rwanda kwinjira muri “operations Umoja Wetu” mu burasirazuba bwa Congo, itabimenyesheje Inteko.
Muri uwo mwaka yeguye ku mwanya we, mu 2011 yiyamamarije kuba Perezida wa Repubulika mu ishyaka rye UNC, aratsindwa ku majwi 7% yabonye.
UMUKOBWA Aisha