Vital Kamerhe umuyobozi w’ibiro bya Perezida Tshisekedi yasimbujwe by’agateganyo
Perezida Félix Tshisekedi, yasimbuje by’agateganyo uwari Umukuru w’Ibiro bye, Vital Kamerhe, ushinjwa kunyereza amafaranga yari agenewe kubaka ibikorwa remezo mu minsi ijana ya mbere y’ubutegetsi bwe.
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri, Kamerhe n’abo bareganwa bangiwe gufungurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gombe i Kinshasa.
Uwari Umuyobozi wungirije w’ibiro bya Perezida Tshisekedi, Desiré-Cashmir Kolongele Eberande, niwe uzayobora ibi biro mu buryo bw’agateganyo nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Perezida witwa Kasongo Mwema.
Kamerhe ufungiwe muri gereza ya Makala, yatawe muri yombi tariki 8 Mata 2020. Kumusimbuza bibaye nyuma y’uko kuwa Mbere yaburanishijwe ahakana ibyaha byose aregwa bijyanye no kunyereza amafaranga yari agenewe kubaka ibikorwa remezo mu minsi ijana ya mbere y’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.
Kamerhe yaburanishijwe hifashishijwe ikoranabuhanga n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gombe i Kinshasa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, aho afatanyije n’umunyemari wo muri Liban, Samih Jammal bavugwaho kunyereza miliyoni zisaga ijana z’amadolari.
Ni urubanza rwanyujijwe kuri Televiziyo y’Igihugu imbonankubone.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Kamerhe na Jammal banyereje amafaranga mu isoko ryo kubakira abaturage inzu 1500 ku giciro cya miliyoni 57.5 z’amadolari.
Izo nzu z’inkorano zagombaga kubanza guteranyirizwa muri Turikiya hanyuma zikazanwa muri Congo. Mu gihe iryo soko ryari ritararangira, Jammal yahise ahabwa irindi soko rya miliyoni 57 z’amadolari ryo kubaka inzu z’abasirikare n’abapolisi mu Mujyi wa Kinshasa.
Ubushinjacyaha buvuga ko miliyoni 60 z’amadolari kuri ayo masoko yombi yarekuwe, ariko ayageze kuri sosiyete ikora izo nzu muri Turikiya ni miliyoni umunani gusa z’amadolari, andi ntabwo hagaragazwa aho yagiye.
Kamerhe yahakanye ibyo aregwa, avuga ko nta ruhare na ruto yigeze abigiramo kuko atari we wari ushinzwe gucunga ayo mafaranga.
Yavuze ko abo ashinjwa gukorana nabo mu kunyereza ayo mafaranga bamwe atari asanzwe abazi, abandi ngo yari abazi bisanzwe, nkuko RFI yabitangaje.
Ndacyayisenga Jerome