Ibibazo byabaye ingorabahizi aho habaye kurasana hagati Mai Mai Bwira n’izindi Nyeshyamba NDC/Rénové ziyobowe na Col.Guidon iyi mirwano yabereye mu bice bya Pinga ho muri Teritware ya Walkare,muri Kivu y’Amajyaruguru,aho kurasana gukomeye kwatangiye ejo kuwa 14 Nzeri kugeza none taliki ya 15 Nzeri 20202,imirwano ikaba yatangiriye mu gace ka Pinga, Gurupoma ya Ihana, muri Segiteri ya Wanyanga, Teritwari ya Walikale nkuko byemezwa n’inzego z’umutekano zo muri ako gace.
Inyeshyamba za Bwira zikaba zatewe n’Abarwanyi ba Mai Mai NDC Renouve bakaba barwanaga bafatanyije n’ingabo za Leta FARDC zikorera mu gace ka Pinga.
Andi makuru ariko akavuga ko ingabo za FARDC zaje gutabara umutwe wa Mai Mai NDC Renouve wari wazengurutswe n’inyeshyamba za Bwira aho ngaho muri Pinga.
Muri ako gace abaturage bakaba bahunze imirwano yahuzaga impande zombie,bakaba bahungiye mu bice bya Kalemba na Gicanga abantu benshi bakaba bavuye muri ibi bice nkuko byemezwa n’ubuyobozi bwa Sosiyete sivile muri ako gace aya makuru kandi yemejwe n’Umuvugizi wa FARDC muri operasiyo Sokola 2 Majoro Ndjike Kaiko mu kiganiro twagiranye kuri telephone ngendanwa.
Ababyiboneye n’amaso baganiriye na Rwandatribune.com bavuga ko kugeza ubu ingabo za Leta zinjiye muri iyi mirwano ku bwinshi zikaba zikambitse ahitwa Nkasa,iza Mai Mai NDC Renouve zikaba zikambitse ahitwa Katanga na Kailenge zikaba ziri kurebana ay’ingwe n’iza Mai Mai Bwira zikambitse ahitwa Kalembe.
Kugeza ubu ubwo twandikaga iyi nta ruhare rwari rwatangaza abakomeretse cyangwa abarwanyi barwo biciwe muri iyi mirwano.
Mwizerwa Ally