Nyuma y’uko muri Kenya hashingiwe umutwe witwaje intwaro urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yahisemo gusaba kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC .
Uyu mutwe witwa Alliance Fleuve Cong, uhagarariwe na Corneille Nangaa wahoze ari umukuru wa komisiyo y’amatora. We aravugako ikigamijwe ari ukuzana amahoro muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe Congo ibibona nk’ umutwe w’iterabwoba.
Ibi byatumye Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Congo Alain Tshibanda avuga ko ariyo mpamvu igihugu cye cyanahamagaje ugihagarariye mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC),uri muri Tanzania, ndetse n’uwari ugihagarariye muri Kenya, kugirango habanze habeho ibiganiro bishingiye ku kwiga kuri uwo mutwe.
Leta ya Congo kandi yasabye ibisobanuro igihugu cya Kenya bisangiye kuba abanyamuryango ba EAC , aho Kenya ishinjwa ubugambanyi kuko yemeye ko uyu mutwe ushingirwa ku butaka bwawo. Kugeza ubu ntacyo leta ya Kenya na EAC bari batangaza ku mugaragaro.
Ku wa gatanu taliki 15 Ukuboza 2023, nibwo muri Kenya habaye umuhango wo kumurika iryo huriro rishya rinafite umutwe wa gisirikare.
Niyonkuru Florentine
Rwandatribune