Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye amahanga kuyifasha guhagarika ubushotoranyi ishinja u Rwanda ndetse no kwiyambaza Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kugira ngo abakurikiranyweho ibyaha byose bifitanye isano n’ibyo ishinja u Rwanda, babiryozwe.
Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Rose Mutombo mu Nteko ya 21 ya World Forum yabereye i La Haye.
Yagize ati “Ku bwanjye no ku bw’Igihugu cyanjye cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, turasaba ubufatanye bw’amahanga mu guhagarika ubushobotoranyi bugirwamo uruhare n’u Rwanda ndetse no gukorana n’Urukiko mpuzamhanga mpanabyaha kugira ngo abanyabyaha bose babihanirwe.”
Rose Mutombo yavuze ko Umushinjacyaha wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agomba kuzatangira kugenderera Ibihugu bitandukanye muri uyu mugambi.
Yavuze ko muri Congo Kinshasa hamaze kwicwa abakabakaba 300 mu gace ka Kishishe muri Teritwari ya Rutshuru, bazize imirwano ya M23, aboneraho gusaba abari muri iyi nama gufata umunota umwe wo kuzirikana abo yavugaga ko bishwe.
Yakomeje agira ati “Hari imitwe y’ibanze ibiri y’iterabwoba, umwe ukomoka muri Uganda uzwi nka ADF, undi ukaba ufashwa n’Igisirikare cy’u Rwanda wa M23 wifashishwa n’u Rwanda mu guhungabanya RDC.”
Gusa u Rwanda rwahakanye kenshi ko ntaho ruhuriye n’uyu mutwe wa M23 wanamaze kwemera gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Luanda birimo kuva mu bice wafashe.
RWANDATRIBUNE.COM