Ikigo cy’Abacancuro Blackwater cyahawe inshingano zo kurinda Umukuru w’igihugu Antoine Tchilombo Kisekedi
Bamwe mu banyekongo bavuga rikijyana batangiye kwamagana amasezerano Leta yabo yagiranye n’ikigo cy’Abacancuro mu bya gisilikare Blackwater gikomoka muri Amerika,ayo masezerano mu byibanzweho harimo kurinda Umukuru w’igihugu Perezida Antoine Tshisekedi no guha amahugurwa abasilikare bashinzwe kumurinda.
Van Buren umwe mu banyamakuru bakora inkuru zicukumbuye muri Amerika abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati:ntakabuza Perezida Antoinne Tchilombo agiye gutangira kurindwa n’Abacancuro b’Abazungu gahunda yaranogejwe.
Umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Congo Kinshasa Bwana Sam Dibanga yamaganiye kure ayo masezerano avuga ko atesha agaciro ingabo za FARDC kandi zizwi kuba ari igisilikare cy’ikinyamwuga.
Umubare w’abacancuro mu basilikare barinda Umukuru w’igihugu uje wiyongera ku barwanyi b’umutwe wa FDLR nawo benshi mu bayobozi batandukanye bavuze ko uri mu barinda Umukuru w’igihugu Antoine Tshisekedi.
Mwizerwa Ally