Ishyirahamwe ry’Abanyekongo ryita ku butabera (ACAJ) ryishimiye ko urubanza rwaregwagamo umunyapolitiki Vital Kamerhe wari umuyobozi mukuru mu biro bya perezida Félix Tshisekedi yakatiwe imyaka 20 y’igifungo rurangiye nyuma y’iminsi 100;gusa ngo gutinda kwarwo ni ikimenyetso cy’imikorere mibi y’ibiro bya perezida.
Aganira na radiookapi perezida w’ishyirahamwe ry’abanyekongo ryita ku butabera , Georges Kapiamba yashimye kandi ashimira abacamanza bo muri Kongo kubera ubuhanga bwabo. Icyakora, Georges Kapiamba, yemera kandi ko gutegura uru rubanza byagaragaje imikorere idahwitse mu biro bya Perezida wa Repubulika, Felix Tshisekedi.
Yagize ati:” Ndashimira ubutabera ku kuba bwasoje uru rugamba rutari rworoshye,bukabikora kinyamwuga .Bwagaraje gukunda igihugu n’ubushobozi bwo guhangana na ruswa imunga igihugu ariko ntitwabura kuvuga ko kabine ya perezidansi y’igihugu yagaragaje imikorere mibi mu kutoroherereza izo nzego z’ubutabera muri uru rubanza.”
Kamerhe yari umwe mu banyapolitike bakomeye mu gihugu cya Republika ya Kidemokarasi ya Congo ,akaba kandi yari umutoni wa Perezida Felix Tshisekedi kuko ari umwe mu bafashije Perezida Tshisekedi kugera ku butegetsi.
Kamerhe yakatiwe gufungwa imyaka 20 ku itariki ya 20 Kamena 2020 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa no kunyereza asaga miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika.
Ayo madolari ngo yarimo n’ agenewe kugura inzu zisanzwe zikozwe ku buryo zishobora kwimukanwa (préfabriquées)z’abapolisi n’abasirikare, zikaba zaragombaga kwerekanwa mu munsi mukuru w’aho perezida Tshisekedi yibuka iminsi 100 yari amaze ku butegetsi.
Ababuranira bwana Kamerhe bavuga ko batemera urwo rubanza kandi ko bagiye kwandikira ibaruwa urukiko rwaruciye.
Mu myanzuro y’urukiko,harimo ko Kamerhe atemerewe kwiyamamariza umwanya n’umwe w’ubuyobozi ndetse no kugira undi mwanya uwo ariwo wose ahabwa mu gihe cy’imyaka 10 nyuma y’uko azaba arangije icyo gihano yakatiwe.
Urukiko kandi rwemeje ko umutungo we uri mu ma Banki ndetse n’uw’umuryango we ufatirwa kuko bivugwa ko harimo ayo mafaranga ashinjwa ko yibye.
Bwana Kamerhe ariko ntiyemera ibyo ashinjwa,akavugako uru rubanza rushingiye ku nyungu za politike.
MWIZERWA Ally