Ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi, abantu 13 barimo imfungwa mu mujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru bishwe n’ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo .
Iyi mibare yashyizwe ahagaragara ku cyumweru, tariki ya 23 Gicurasi nyuma y’inama yaguye y’intara yigaga kuri iki kibazo, ni nama yari iyobowe na guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyarguru Lt Gen Ndima Constant.
Nkuko amakuru ava muri iyi nama abitangaza, ngo abantu 9 baguye mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari irimo guhungisha abaturage ibavana i Goma i bazana i Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Ni impanuka yabereye ku muhanda wa Kyeshero-Sake.
Bivugwa ko usibye abo baguye mu mpanuka abandi 4 bapfuye ari imfungwa zo muri gereza ya Munzenze mu mujyi wa Goma, aho bivugwa ko abarinda iyi gereza barashe amasasu menshi mu mfungwa nyuma y’uko zari zakose igisa n’imyigaragambyo zisaba ko zahungishwa bikangwa. Umuvugizi w’akarere ka 34 mu ngabo za Congo FARDC Major Njike Kaiko niwe wasomeye inteko rusange raporo y’iraswa ry’izi mfungwa.
Intumwa za MONUSCO zari zatumiwe muri iyi nama zemereye ubuyobozi bw’intara ubufasha mu guhangana n’ingaruka zatewe n’iruka ry’iki kirunga.
Iyi nama yanzuye ko:
- Hagomba gukorwa ubugenzuzi mu bitaro birwariyemo abaturage n’ibikomeje kwakira abagizweho ingaruka n’iruka ry’iki kirunga.
- Gusuzuma uko abaturage bameze mu mihanda mu bihe byo guhunga no gusura aho abo baturage bahungiye bareba ubuzima bwabo uko buhagaze.
- Gukomeza kugenzura no gukurikiranira hafi uko ikirunga cya Nyiragongo kimeze.
- Ingabo za DRC na polisi y’igihugu cya Congo azigomba gukaza umutekano mu mujyi wa Goma ,cyane cyane mu gihe abaturage baba bahunze ingo zabo.
- Ibikorwa byose byo gucyura abaturage no kubasubiza mu ngo zabo bigomba gushingira ku makuru agomba gutanwa n’ikigo gishinzwe ibirunga .